Isosiyete
y’ itumanaho Tigo Rwanda, yatangaje uyu munsi promosiyo yemerera abakoresha
service ya Tigo Cash kwohereza amafaranga ku buntu.
Kwohereza
amafaranga ari munsi y’ ibihumbi bitanu (5000) bikorwa ku buntu.
Indi
promosiyo ijyanye na Konti nshya yiswe TIgo Sugira yo kwizigamira akoreshejwe
Tigo Cash , ukungurwa 7% yayo wizigamiye.
Mu
gihe cy’ibyumweru 8 , abanyamahirwe 7 biyandikishije muri TIgo Sugira
batsindira 50, 000 Frw. Naho buri cyumweru umwe agatsindira 1,000,000 Frw.
Abatsinze
bahamagarwa kuri telephone zabo zigendanwa buri gitondo guhera saa mbiri kuri
Flash FM.
Kuva
iyi poromosiyo yatangira babiri mu bagomba gutsindira miliyoni 8 zose bakaba
barabonetse mu byumweru bibiri bishize. Uwa mbere yabaye Mwadjuma wo mu karere
ka Muhanga, undi aba Emmanuel uherereye Kabarondo nawe akaba ariwe munyamahirwe
watsindiye Miliyoni yo mu cyumweru cya Kabiri.
Abatsinze
bose iyo bamaze gutangazwa bahita bahabwa amafaranga yabo kuri konti yabo ya
Tigo cash ndetse bakaba babasha gukomeza kuyizigamiramo cyangwa se bakaba
bayabikuza mu gihe bifuza kuyakoresha.
Kwizigamira
kuri Konti ya Tigo Sugira Kanda *200*11# utsindire cash.
Kwohereza
amafaranga ari munsi ya 5000 frw ku buntu kanda, *500#
muhamagara kuwakangahe ko abenshi ayomasaha tuba twagiye ku ishuri ese nimuri weekend
ReplyDeleteDuhamagara mu gitondo saa mbiri za mugitondo, ubaye ujya kwishuri kandi ukaba uziko uri kubitsa muri Tigo Sugira. Twakugira inama yo kuzajya usiga telefone kuburyo hagira ukwitabira bibaye ngombwa. Murakoze
ReplyDelete