Nitwa
Rugamba Oscar nkaba nanjye ndi umwe mu babashije kubona ku nyungu y’igihembwe
cya mbere ya Tigo Sugira.
Tigo
sugira ntangira kuyunva nayunvishe kuma radio ndetse ntangira kugenda mbona
ibyapa ku mihanda. Hashize amezi 2 niyandikishije muri iyi konti, icyanteye
kwiyandikisha cyane akaba ari inyungu itubutse nabonye iyi konti itanga,
ntaho wayisanga mu yandi ma banki.
Ni iki
cyatumye ufunguza konti ya Tigo sugira?
Icyatumye
nyifunguza nta kindi nuko nashakaga ko y’amafaranga mbitsa atagira icyo akora
nibura yaba yunguka kuri iyi konti, akambyarira inyungu.
Umaze kugeza ku amafaranga angahe wizigamira?
Njye
urebye nizigamira kenshi. Ubu tuvugana maze kugeza kuri Tigo Sugira amafaranga
arenga ibihumbi Magana inani (800.000RFW).
Ni gute wakiriye inyungu y'igihembwe cya mbere?
Inyungu
ya mbere narayibonye nubwo atari menshi ariko aruta ubusa. Narabyishimiye cyane
kuko mbitsa niyicariye mu rugo rwanjye, ntabyo binsaba kujya gutonda umurongo
yemwe cyangwa kuzuza impapuro. Biroroshye kandi birizewe.
Ese urunva
uzakomeza kwizigamira kuri iyi konti ya Sugira?
Nzakomeza
kubitsa cyane sinshobora kubireka, kuko urebye inyungu ubona kuri konti
zo kubitsa mu yandi ma banki, zitandukanye n’iyi nyungu ubona kuri Tigo
sugira, kuko iyi nyungu iri hejuru cyane. Sinabireka rero nzakomeza
kugirango nzabone n’iriya nyungu ingana na 7% ku mwaka.
Ni iki wabwira abandi kubyiza byo
kwizigamira muri konti ya Tigo sugira?
Ubu
buryo bwo kwizigamira gutya burafasha cyane. Nko kuri banki bigusaba kuba ufite
amafaranga menshi kugirango ubashe kwizigamira, ariko iyi konti na bitanu(5,000Frw),
igihumbi(1,000Frw) ayo ufite yise ushobora kuyabitsa mu mutekano wawe nta
kibazo ufite. Nta byinshi usabwa kuko ufata ku mafaranga n’ubundi wari usanzwe
ufite kuri Tigo cash akaba ariyo ujyana kuri konti yo kwizigamira. ikindi kandi inyungu iratubutse urebye ku zindi nyungu zitangwa n'ama banki. Icyo nasaba
ahubwo abantu bashyizeho ubu buryo, ni ukureka tukajya tubitsa menshi ashoboka
icyarimwe, ibyo rwose babidukemuriye iyi konti yabona abafana cyane nkuko
bitangiye kuboneka.
No comments:
Post a Comment