Mu rwego rwo gukomeza
kwishimira abafatabuguzi ba Tigo Rwanda ndetse n’abanyarwanda muri
rusange bakurikira ibikorwa bya Tigo Rwanda ku mbuga nkoranyamba, Tigo yatanze
ibihembo birimo telefone ya Shabuka ya Danger, kubitabiriye irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’abari n’abategarugori, irushanwa ryabereye kuri paji yayo ya Instagram.
Abitabiriye iri rushanwa basabwaga kohereza ifoto y’umugore
bubaha, bakunda kandi baha agaciro mu buzima bwabo bakoreshe hash tag
#MyLovewoman, ubundi bagasaba inshuti zabo gukunda iyo foto ndetse no gusaba
inshuti zabo gukurikira paji ya Tigo Rwanda.
Batatu ba mbere Eulade, Maya na Ellie babonye abantu benshi
nibo bahembwe ku munsi w’ejo aho bagejwejweho Telefone za Shabuka (Huawei), akaba ari na Telefone Tigo iri kwamamaza muri
iyi minsi igura amafaranga ibihumbi 40,000 ugahabwa interineti ya 1GB buri
cyumweru mu gihe cy’amezi atandatu.
Mu gikorwa cyaranzwe n’ibyishimo byinshi, abahanzi basanzwe
bamamamaza ibikorwa bya Tigo, nibo
bagejeje ibyo bihembo kubatsinze, ndetse bisanzurana n’abahawe ibihembo hamwe n’abafatabuguzi
ba Tigo bakunda abo bahanzi.
Tigo yafashe iya mbere mu kuzamura no guha umwanya imbunga nkoranyambaga mu rwego
rwo kwegera no kuganira n’abafatabuguzi bayo tukaba tubibutsa ko izi promotion
zikorerwa ku mbuga nkoranyambaga (Social media) zizakomeza nkuko bitangazwa n’abashinzwe
ibikorwa byo kwamamaza muri Tigo. Icyo usabwa kugirango nawe udacikwa akaba ari
ugukurikira Paji zabo nka Facebook yitwa Tigo Rwanda, Twitter yitwa Tigo Rwanda ndetse na
Instagram ya Tigo Rwanda.
No comments:
Post a Comment