Wednesday, June 1, 2016

Ndashima Imana ko aya mafaranga yangiriye akamaro- Moussa



Nitwa Tuyisenge Moussa nkaba naratsinze muri Tigo Bonane y’umwaka ushize 2015, nkaba  naratsindiye miliyoni 5 icyo gihe. 

Tuyisenge Moussa ahabwa igihembo cye cya Miliyoni 5


Icyo aya mafaranga nakuye muri Tigo Bonane yamfashije ni ukwiguriramo akazu gaciriritse ka miliyoni 4 n’ibihumbi Magana atanu ubu nkaba nanjye narinjiye mu bantu batanye burundu n’ubukode. Nyuma yaho naje guha ku muvandimwe wanjye ndetse n’umubyeyi amafaranga ibihumbi magana atatu kugirango nawe yiteze imbere ubu akaba yarafunguye aka boutique acururizamo utuntu duciriritse, andi ibihumbi Magana abiri nanjye naje kuyikenuza ngura utuntu dutandukanye. 

Inzu Moussa yaguze


 
Moussa aho akorera akazi ke k'ubukanishi 
Moussa hamwe n'umubyeyi we yafashije kwiteza imbere


Ndashima imana cyane ko yamfashije aya mafaranga nakuye muri Tigo Bonane sinyatagaguze akaba yarangiriye akamaro ndetse n’umuryango wanjye. 


Icyo nabwira ubuyobozi bwa Tigo bwateguye iriya promosiyo nkuko nakomeje kubivuga ni ugukomeza kubashimira kuko nanubu byarandenze,  kuko Tigo yatumye ngera kuri byinshi ntarinziko nzageraho vuba bitewe nuko amikoro yanjye yari ameze. Icyo nashishikariza abantu ni ukugana Tigo kuko rwose ifasha abantu  mu buzima busanzwe bwo guhamagara kuko ibiciro biba bihendutse, ikindi kandi bita ku bakiliya babo ndetse bakabafasha kwiteza imbere, mbese muri make Tigo yita ku bakiliya bayo rwose ku buryo bugaragara cyane ku ruhande rwanjye nkaba navuga ko rwose irenze iyindi mirongo.



Murakoze.




No comments:

Post a Comment